UMUNTU MUZIMA NIWE WUBAKA ISI NZIZA


Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Forum ya 13, inzego z’ubuyobozi bwa Leta zari zihagarariwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Bwana Ngezahumuremyi Theoneste. Mu ijambo rye yishimiye kwakira abashyitsi muri diyosezi ya Byumba, by’umwihariko mu murenge wa Byumba, ashimira Imana yadukoranyirije hamwe. Byumba ikaba umwe mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi, mu mirenge 416 y’u Rwanda.

Bwana Ngezahumuremyi yagize ati : “Kuri iyi saha birashimishije ko muri uyu murenge wa Byumba hakoraniye urubyiruko rungana nk’uru, rukeye ku mutima kandi rwigishwa Ijambo ry’Imana. Bibiriya Ntagatifu, yo gitabo gikuru cy’Ijambo ry’Imana, nayo nta kindi ivuga uretse kubaka umuntu muzima, kandi umuntu muzima niwe wubaka isi nziza.

Nta muntu wagira ibyo ageraho adakoresheje imbaraga, urubyiruko rwose rudakoze, u Rwanda rwacu ntirwatera imbere, ni ngombwa ko twese dukoresha imbaraga zacu kugira ngo isi yacu tuyigire nziza kurusha uko twayisanze. Ibyo biradusaba kugira ibyo twirinda nk’ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, tukitoza indangagaciro z’ubunyarwanda kandi tukihatira gusenga, kuko byose bihira abakunda Imana.

Bwana Ngezahumuremyi asanga atari henshi muri aka karere, ndetse n’ahandi ku isi, bafite amahirwe yo kubona urubyiruko ruteraniye hamwe nk’uru ruri aha ngaha, rukoranyijwe n’imbaga y’abasaseridoti bashagaye Intumwa ya Papa, ni ngombwa rero ko aya mahirwe abyazwa umusaruro ushimishije Imana ibiduhayemo umugisha. Nuko asoza ijambo rye yifuriza urubyiruko kunogerwa na gahunda y’iyi Forum.
 

Robert MAKUTA


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane