UMURYANGO CHOEUR INTERNATIONAL WAHIMBAJE IGITARAMO CYA NOHELI CY’AGAHEBUZO


Anyuranye, Imiryango 23/10/2017

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 ukuboza 2012, muri Hotel des Mille Collines, guhera saa moya z’umugoroba (19 :00) Umuryango Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali, bakunze kwita « Korali Mpuzamahanga » wasangije ibyishimo bya Noheli imbaga itabarika y’Abakristu bari bitabiriye icyo Igitaramo cya Noheli baturutse hirya no hino mu Rwanda.

Icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi bo mu nzego za Kiliziya kimwe no mu nzego za Leta; muri bo twavuga Musenyeri Nicodème NAYIGIZIKI, Padiri Mukuru wa Katederali ya Mutagatifu Mikayire, Padiri Mukuru wa Centre Christus hamwe n’abandi bihaye Imana; ku ruhande rwa Leta twavuga Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ubukerarugendo, Nyakubahwa François KANIMBA, Presidente wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madame Madeleine NIRERE, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyakubahwa Fidèle NDAYISABA, hamwe n’abandi bayobozi benshi, abarimu muri za Kaminuza zinyuranye, abacuruzi, abaganga bakomeye hamwe n’abandi bakristu benshi bakunda umuziki. Iki gitaramo rero nticyari cyitabiriwe gusa n’Abanyakigali, kuko hari benshi bari baturutse hirya no hino mu gihugu baje gutega amatwi amajwi meza asingiza Rurema, by’umwihariko twavuga intumwa za Chorale Regina Pacis y’i Rwamagana.

Mu ijambo umuyobozi wa Korali Mpuzamahanga, Komiseri Pierre KAREMERA yavuze atangiza icyo gitaramo yatanze ikaze, yifuriza Noheli Nziza abacyitabiriye bose, nuko yibutsa ko Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK) ari umuryango ugizwe n’abaririmbyi baturuka mu makorali anyuranye hamwe n’abandi bantu bakunda umuziki bifuza ko urwego rw’imiririmbire mu Rwanda rwazamuka rukagera hejuru nk’uko bimeze mu bindi bihugu. Uwo muryango CIEIK ukaba waravutse mu mwaka wa 2006. Igice cy’abaririmbyi kigizwe ahanini n’urubyiruko ruri muri kaminuza cyangwa se ruyirangije hamwe n’abaririmbyi b’inararibonye, kandi b’abahanga baturuka mu makorari anyuranye, bakaba bakorera imyitozo mu kigo cyitiriwe Mt Pawulo (Centre National de Pastoral Saint Paul) kuwa mbere nimugoroba. Kugirango bazamure urwego rw’imiririmbire bakaba bakora amahugurwa anyuranye hiyambajwe abarimu b’abahanga baturutse mu ishuri ry’umuzika rya Kampala, abaturutse muri Amerika hamwe n’abaturuka i Burayi.

Iki gitaramo cyateguwe na CIEIK cyari kigizwe n’indirimbo zinyuranye kandi zo mu bihe binyuranye, indirimbo z’Abahanzi bakomeye bazwi ku rwego rw’isi nka Georg Friedrich Haendel, Amadeus Mozart, Sebastien Bach, Nabuccho, Wayne HOWORTH, John RUTTER kimwe n’abahanzi b’abanyarwanda nka Padiri Jean Damascène Ntakirutimana na Dr Jean Claude Byiringiro. Urwo rusobe rw’indirimbo rwari rugizwe n’indirimbo ziririmbwa na korali hamwe n’indirimbo ziririmbwa n’abaririmbyi ku giti cyabo. Ni muri urwo rwego muri icyo gitaramo hagaragayemo ko mu Rwanda hari abasolistes b’abahanga bahebuje kandi baririmba indirimbo zisingiza Imana, zigatangwamo ubutumwa bw’amahoro, abagaragaye muri icyo gitaramo ni Germaine UTEMBINEMA, Julienne NIYIKORA, Madeleine KUSINZA, Mireille RUGWIZANGOGA na Cécile UMUBYEYI bagaragaje urwego ruhambaye mu guhanika amajwi ku buryo ubumva atabareba yakeka ko ari Abamalayika bari baje kuri iyi si dutuye.

Icyo gitaramo cyashishikarizaga abantu kwakira mu mitima yabo Umucunguzi watuvukiye, Umwami w’Amahoro cyamaze amasaha asaga atatu, abantu bose bataha bifuza ko gikomeza. Icyo urubyiruko rukwiye gukura muri iki gitaramo nk’inyigisho, ni uko buri wese yifitemo impano yahawe n’Imana, kandi iyo mpano akaba agomba kuyikoresha neza mu kwamamaza inkuru nziza nk’uko abagize CIEIK babigenje bamamaza ivuka ry’Umucunguzi.

Tubifurije kugira ibihe byiza bya Noheli no kuzagira Umwaka Mushya Muhire wa 2013, uzababere uw'Amata n'Ubuki, uw'uburumbuke n'iterambere.

 

Robert MAKUTA

 

 


Views: 8

Add comment