Urubyiruko ni igisubizo


Teze, Urubyiruko 23/10/2017

" Urubyiruko ni rwinshi. Rugana Kiliziya ari rwinshi hakaba abo bitera ubwoba. Urwo rubyiruko rwinshi ni impano, ni imbaraga zakoreshwa duhindura isi ikarushaho kuba nziza. Ntirukabe umutwaro ntirukabe ikibazo kuri Kiliziya. Turwereke inzira y'amizero"

Guhera kuwa 22 kugeza kuwa 26 uku kwezi Mgr Servilien NZAKAMWITA yari i Teze mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ibi biri mu rwego rwo gukomeza kunoza imyiteguro y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rizabera i Kigali kuva kuwa 14 kugeza kuwa 18 Ugushyingo uyu mwaka, ihuriro Kiliziya gatolika mu Rwanda ifatanije n’andi matorero ya gikristu bategura bafatanije n’umuryango w’abafurere b’I Teze mu Bufaransa, Mgr Servilien Nzakamawita, Umwepiskopi wa Byumba akaba Perezida wa Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa mu rubyiruko yagize uruzinduko iteze.

Aho i Teze yaganiye na Frere Alois umukuru w’umuryango w’abafurere ba Teze. Barebeye hamwe ibyazibandwaho mu nyigisho zizatngwa n’abazazitanga mu ihuriro hibandwa ku byafasha urubyiruko kubona inzira y’amizero. Nyuma yabonanye n’abafurere muri rusange. Hose barebaga aho imyiteguro igeze. Mgr Servilien yahuye kandi n’urubyiruko rwo ku mugabane w’i Burayi rwari i Teze rwitegura kuzaza mu ihuriro ryo mu Rwanda rumubaza ibibazo byinshi bireba u Rwanda n’uburyo rwiteguwe.
Uruzinduko yarushoje n’igitambo cya Misa yatuye mu Kiliziya y’aho i Teze ku cyumweru tariki 26 Kanama.
 


Views: 15

Add comment