Urubyiruko rurashishikarizwa gutunga no gusoma Bibiliya


CEPJ, Diyosezi, Imiryango 24/05/2021

Kuva ku wa kane tariki ya 21 Gicurasi kugeza ku wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2021, i Mbare mu rugo rw’Ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu (les Soeurs Oblates du Saint Esprit) habereye inama yahuje abayobozi ba Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe urubyiruko, abagize komite y’urubyiruko gatolika ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye imiryango ya Agisiyo gatolika y’urubyiruko. Iyo nama yari ifite insaganyamatsiko igira iti: “uruhare rw’Imiryango ya Agisiyo gatolika mu iyogezabutumwa rishingiye kuri Bibiliya muri iki gihe”. Yateguwe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, iyoborwa na Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko (CEPJ) wari uhagarariye Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, Umwepisikopi wa Byumba akaba na Perezida w’iyo Komisiyo.

Abari mu nama baganiriye ku ngorane bahuye nazo mu gihe cya Covid 19 n’uburyo iki cyorezo cyabangamiye cyane iyogezabutumwa mu rubyiruko: ibikorwa byinshi byarasubitswe cyane cyane ibihuza abantu benshi, urubyiruko rwacitse intege mu by’ukwemera, ihungabana ry’ubukungu mu miryango myinshi,... N’ubwo Kovid 19 yateje ibibazo ariko, ku rundi ruhande yanatumye biga uburyo bushya bwo gufasha urubyiruko. Ni muri urwo rwego mu miryango ya Agisiyo gatolika hafi ya yose, hifashishijwe ikoranabuhanga, maze hatangwa ubutumwa bukangurira urubyiruko kwirinda icyorezo cya Covid 19, ubutumwa buhumuriza urubyiruko ndetse hatangwa n’inyigisho zitandukanye zikangura urubyiruko mu by’Ukwemera.

Mu biganiro byatanzwe muri iyi nama hagarutswe ku mwanya wa Bibiliya mu iyogezabutumwa rikorwa n’imiryango ya Agisiyo gatolika n’uburyo iyi miryango yashyiramo imbaraga mu gukundisha urubyiruko Bibiliya. Umwe mu batanze ibiganiro, Padri Yohani UWIZEYE, umuhanga muri Bibiliya akaba n’umwarimu wa Bibiliya mu Iseminari nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi yagiriye inama urubyiruko ku bijyanye n’uburyo bwo gusoma Bibiliya. Yagize ati: “Bibiliya ni nk’inkota y’amugi abiri ishobora kuyobya umuntu igihe ayisomye nabi cyangwa ikamukiza igihe ayisomye neza. Iyo usomye ijambo ukaritwara intambike utumvise icyo umwanditsi yashakaga kuvuga urumvirana kuko Bibiliya si roma (roman), si igitabo kigamije kwigisha iby’amateka cyangwa iby’ubumenyi bw’isi n’ubwo ibyo nabyo wabisangamo, yewe si n’igitabo cya siyansi(science). Bibiliya ni ijambo ry’Imana rikiza. Kugira ngo wumve neza icyo Bibiliya ikubwira ni ngombwa kwibaza ibibazo nk’ibi: uwanditse igitabo nsoma ni nde kandi yabaye hehe? Mu kihe gihe? Yabwiraga nde? Ese icyo gihe byari bimeze bite? Ese uwanditse igitabo runaka yari afite ibihe bibazo?Ese arambwira iki noneho njye w’umunyarwanda, nyuma y’ imyaka myinshi iki gitabo cyanditswe? Ese byampinduramo iki?” Padri Alexis NDAGIJIMANA, Omoniye w’urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali we yasangije abari mu nama uburyo urubyiruko ashinzwe rusoma Bibiliya biciye mu matsinda ya Bibiliya (clubs biblique). Muri iyi gahunda imaze kugera mu maparuwasi 16 ya Arikidiyosezi ya Kigali, buri tsinda riba rigizwe n’abajene 30, kandi buri wese agasabwa kuba atunze Bibiliya ye n’ikayi yo kwandikamo ibyamufashije n’ibibazo ahura nabyo. Abari mu itsinda rimwe biyemeza igitabo basoma maze bakirangiza bagahurira hamwe bagafashwa n’umusaserdoti ubashinzwe gusobanukirwa neza ibyo baba barasomye.

Abayobozi b’imiryango ya Agisiyo gatolika y’urubyiruko biyemeje kongera imbaraga mu gutoza urubyiruko gutunga no gusoma Bibiliya

Ifoto y'abitabiriye inama

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe, abari mu nama barebeye hamwe ibyo bagomba kurushaho gukora kugira ngo iyogezabutumwa mu rubyiruko rikomeza rigende neza muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya Kovid 19 kandi bamurikiwe na Bibiliya. Dore bimwe mu by’ingenzi biyemeje : gukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda Covid 19 no kuyirinda abandi bakurikiza amabwiriza ashyirwaho n’inzego zibishinzwe, gushishikariza urubyiruko kwitabira imiryango ya Agisiyo gatolika mu maparuwasi no mu mashuri, gukora imyiherero n’amahuriro by’amatsinda mato ahuje n’imibare inzego zibishinzwe zemera, gushishikariza urubyiruko kongera gukunda no kumva Missa mu Kiliziya cyangwa kuri Radiyo na Televiziyo, gushishikariza urubyiruko gutunga no gusoma Bibiliya cyane cyane biciye mu matsinda ya Bibiliya, kwifashisha cyane ikoranabuhanga n’itangazamakuru mu bikorwa by’iyogezbutumwa, gutanga ku gihe umusanzu wo gushyigikira CEPJ na raporo z’ibikorwa byabo, kwitabira ibikorwa bihuza imiryango y'Agisiyo gatolika mu maparuwasi no mu ma diyosezi.

Bwana David NKURUNZIZA, Umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yashimiye abitabiriye inama kandi abasaba gukundisha urubyiruko Bibiliya no kuyitunga kuko ari yo ntwaro y’umukristu. Yibukije abitwaza ko Bibiliya ihenda ko rwose idahenda ukurikije ireme ryayo ubwayo( Ijambo ry’Imana), ireme ry’impapuro yanditsemo n’agaciro k’ibindi bitabo ku isoko. Nyuma yo kugeza indamutso ya Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA ku bitabiriye inama, Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI yasoje iyi nama ashimira cyane Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku bufatanye udasiba kugaragariza CEPJ mu kwita ku rubyiruko. Yashimiye kandi abitabiriye inama, yifuriza imiryango ya Agisiyo gatolika ubutumwa bwiza ndetse abizeza ubufatanye bwa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko.


Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI ,Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko

Byashyizwe ku rubuga na Marcellin, Ushinzwe amakuru n'itumanaho 




Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane