Urubyiruko rwa Diyosezi ya Gikongoro rufite komite nshya


CEPJ, Diyosezi 10/01/2022

Kuwa gatatu tariki 22/12/2021, Kuri Centre de Pastorale Saint Pierre Gikongoro, habereye inama y’abapadiri n’abajene bahagarariye abandi muri buri paruwasi. Iyo nama yatangijwe n’isengesho ryayobowe na Nyakubahwa padiri MUGENZI Aphrodis ushinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko mu rwego rwa diyosezi. Inama yatangiye saa yine na mirongo ine (10h40), irangira saa munani (14h00).

DORE INGINGO ZAGANIRIWEHO:

  • Kuzuza komite y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi.
  • Kurebera hamwe uko ubutumwa bw‘urubyiruko bukorwa muri iki gihe n’icyakorwa ngo burusheho kugenda neza.
  • Kurebera hamwe uko igikorwa cyo gutambagiza umusaraba wa forum mu maparuwasi cyasubukurwa.
  • Gutegura uko Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko uzahimbazwa mu kwezi kwa mbere 2022.
  • Kurebera hamwe imyiteguro ya Forum izabera muri Diyosezi ya Kabgayi mu mpeshyi.
  • Gusangira ku byavugiwe mu mahugurwa yabereye I Mbare ku isanamitima.
  • Kurebera hamwe igenamigambi n’iteganyabikorwa muri uyu mwaka w’Ikenurabushyo 2021-2022

Kurebera hamwe uko ubutumwa bw‘urubyiruko bukorwa muri iki gihe n’icyakorwa ngo burusheho kugenda neza.

  • IBYAGEZWEHO

Muri rusange urubyiruko mu maparuwasi rurangwa n’ibikorwa byiganjemo imboneka ya rimwe mu kwezi ku rwego rwa paruwasi no mu masantarali, misa, gushengerera isakaramentu ry’ukarisitiya, guhabwa isakaramentu rya penetesiya, ibikorwa by’urukundo, gusukura paruwasi, gufasha abatishoboye, ibimina byo kwizigama n’ibindi.

Amwe mu maparuwasi yujuje inzego z’urubyiruko mu masantarali na paruwsi ndetse haboneka umyihariko mu maparuwasi atandukanye.

  • Guhamagara abitabiriye imboneka n’ibikorwa by’urubyiruko
  • Ubuhamya bw’urubyiruko(Bishyiga)
  • Amahugurwa n’ibiganiro bitandukanye(Kitabi).
  • Kuganiriza urubyiruko nyuma ya missa.(Ruramba)
  • Kubakira abatishoboye(Ruramba)
  • Imboneka z’urubyiruko rwa paruwasi mu masantarali atandukanye(Mushubi)
  • Gushinga amakorali y’urubyiruko mu masantarali, ibigo by’amashuri n’ahandi(Ruheru,Mushubi…)
  • Gukora ibikorwa bitandukanye biteza imbere paruwasi.

ibyifuzo: gutsura umubano basura urubyiruko rwo mu yandi maparuwasi, gushinga Korali z’urubyiruko muri buri santarali no kubona ibikoresho by’imyidagaduro.

  • IMBOGAMIZI

Icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa by’ikenurabushyo ry’urubyiruko mu buryo butandukanye haba kuri roho no ku mubiri. Urubyiruko rwinshi rwarishyingiye urundi rucika intege mu buryo butandukanye.

IBYIFUZO

  • Gushakira urubyiruko ibikoresho by’imyidagaduro
  • Gutsura umubano n’andi maparuwasi
  • IMYANZURO
  • Gukangurira urubyiruko kwibumbira mu matsinda, ibimina bifite intego
  • Gukangurira urubyiruko kujya mu miryango ya action catholique
  • Kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga tumurika ibyo dukora
  • Guhuza imboneka z’urubyiruko n’indi miryango ya action catholique
  • Kongera ibikorwa by’urukundo no kubitangira raporo.

Gutegura uko Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko uzahimbazwa mu kwezi kwa mbere 2022.

Nyakubahwa padiri yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko uzizihizwa tariki ya 30 Mutarama 2022. Uwo munsi uzabanzirizwa n’isengesho rya Noveni, ibikorwa bitandukanye by’urubyiruko, usozwe n’igitambo cya misa ndetse n’ibirori bitandukanye muri buri paruwasi hanyuma ituro ryegeranyijwe ritangwe kuri diyoseze na yo iryohereze ku rwego rw’igihugu gufasha komisiyo ishinzwe urubyiruko ku rwego rw’igihugu.

Abitabiriye inama bemeje ibi bikurikira:

  • Buri paruwasi yiyemeje umubare w’ituro itazajya hasi muri novena (buri mujene yahize ayo paruwasi itazajya hasi)
  • Gutegura neza uwo munsi mu byiciro byose by’urubyiruko
  • Gushishikariza urubyiruko kuzitabira noveni

Kurebera hamwe imyiteguro ya Forum izabera muri Diyosezi ya Kabgayi mu mpeshyi

Forumu y’umwaka wa 2022 izabera i Kabgayi ku itari ya 17-21 kanama 2022 ikazitabirwa n’abajene 100 muri buri diyoseze. Buri paruwasi irasabwa gutegura neza iyi forumu binyuze mu bikorwa bitandukanye.

 kurebera hamwe uko igikorwa cyo gutambagiza umusaraba wa forum mu maparuwasi cyasubukurwa

Padiri yamenyesheje urubyiruko ko umusaraba wa forum umaze igihe muri paruwasi ya Kaduha aho uzava ujya muri paruwasi ya Masagara, ugakomereza mu maparuwasi asigaye(Cyanika, Kirambi na Nyarunyinya). Yasabye amaparuwasi asigaye kwitegura kwakira umusaraba kuko gahunda izasubukurwa bitarenze ukwezi kwa mbere.

 Kurebera hamwe igenamigambi n’iteganyabikorwa muri uyu mwaka w’ ikenurabushyo 2021-2022

Abari mu nama biyemeje ko bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2022 buri paruwasi izaba yagejeje raporo y’igenamigambi n’iteganyabikorwa ku rwego rwa diyoseze.

Gusangira ku byavugiwe mu mahugurwa yabereye i Mbare ku isanamitima.

Abajene bagiye mu mahugurwa kuva tariki ya 6-10 Ukuboza 2022 ku gukira ibikomere by’ihungabana I mbare bibutsa urubyiruko ko imikorere, imivugire, imyitwarire n’ibindi bitugaragaraho mu buryo budasanzwe bishobora kuba bituruka ku bikomere n’ihungabana dufite. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye aya mahugurwa wasabye urubyiruko gukira no gukiza ibikomere bisunze Kristu kuko na we yanyuze mu bikomere byinshi kandi akabitsinda.

Kuzuza komite y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi

Nyuma yo kubyunguranaho ibitekerezo no kumva amabwiriza agenga amatora hatowe komite ikurikira:

  • Umwanya 
  • Amazina 
  • Telefoni 
  • Paruwasi 
  • Perezida
  • NIYONAGIRA Celestin
  • 0783281958
  • Kirambi
  • Perezidante
  • MUKANTAZINDA Adria
  • 0783706526
  • Cyanika
  • umwanditsi
  • MUKAMUTABAZI Yvette
  • 0783850792
  • Gikongoro
  • Umubitsi
  • NIZEYIMANA Théogène
  • 0783277965
  • Kitabi
  • Umujyanama 1
  • MUHIRE Stanislas
  • 0789006084
  • Masagara
  • Umujyanama 2
  • GATABAZI Jean Bosco
  • 0788853530
  • Ruramba
  • umushyushyarugamba
  • TUYISENGE Jean Claude
  • 0787317581
  • Mbuga
  • umushyushyarugamba
  • MUKESHIMANA Francine
  • 0787603453
  • Cyanika


Iyi komite yasabwe gushyira hamwe no gukorana ubwitange n’umurava kugira ngo Ikenurabushyo ry’Urubyiruko muri Diyosezi yacu rirusheho gutera imbere.

IBINDI

Kungingo y’ibindi Padiri yibukije abaje bahagarariye imiryango y’agisiyo Gatolika gukorera hamwe n’urubyiruko, bakitabira ibikorwa byose bireba urubyiruko muri rusange kuko byagaragaye ko akenshi bagirango murubyiruko bo ntibarimo. Hifujwe ko mumboneka bajya bahurira hamwe cyane cyane inkoramutima z’ukaristiya.Padiri kandi yasabye abahagarariye urubyiruko kohereza vuba iteganyabikorwa ry’uyu mwaka bitarenze ku wa 15/01/2022 kugira ngo hakorwe iryo ku rwego rwa Diyosezi.

Mu gusoza Padiri Omoniye muri Diyosezi yashimiye abitabiriye inama, asaba buri wese kugira umutima w’ubwitange no kwishimira gufatanya n’abandi. Yasabye kandi abapadiri bashinzwe urubyiruko mu maparuwasi ko bagomba kurwegera bagafatanya.


 Padiri Aphrodis MUGENZI

 Ushinzwe Ikenurabushyo rw’Urubyiruko muri Diyosezi Gikongoro 

Posted by Marcellin MBONERA 

Communication/CEPJ




Views: 88

Add comment