URUBYIRUKO RWAHAWE IMBUTO Y'AMASAKA NK'IMPAMBA Y'IHURIRO RYA TEZE MU RWANDA


Teze, Urubyiruko 23/10/2017

Kuva kuwa 3 tariki ya 14 ugushyingo 2012 mu Rwanda haravugwa urugendo rw'amizero ku isi, urugendo rw'itabiriwe n'imbaga y'urubyiruko rusaga 8, 000 ruturutse impande zose z'isi. Nyuma y'isengesho ry'umugoroba, Furere Aloïs, Umuyobozi Mukuru w'Abafurere ba Teze, yagejeje ku rubyiruko ubutumwa bushimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo iri huriro rishoboke.


Dore ijambo Furere Aloïs yashyikirije urubyiruko rwitabiriye ihuriro rya Teze i Kigali :

Umutima wacu wuzuye ibyishimo kubera urugendo rw'amizero ku isi twakoreye mu Rwanda.

Turashimira abantu bose batumye uru rugendo rushoboka, turashimira by'umwihariko Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kimwe n'Abasenyeri b'andi matorero yemera Kristu, turashimira byimazeyo Myr Servilien NZAKAMWITA wabanye natwe muri uru rugendo rwose.

Turashimira imiryango yatwakiriye ikaducumbikira, iduha byose nk'abari iwabo mu rugo.

Turashimira abayobozi ba Leta y'u Rwanda ku nzego zose, by'umwihariko abayobozi b'Umujyi wa Kigali, badufashije kandi batwohereza kubona ibyo twari dukeneye byose mu buyobozi.

Ishimwe rikuru, uwo dushima cyane bitagererenywa ni Yezu Kristu, yaduhurije hamwe mu rukundo, no mu Ivanjiri y'isengesho ry'uyu mugoroba, yatwigishije, aratubwira ati : "Nimugire amahoro". None rero natwe twese twiyemeje gutwara ayo mahoro no kuyasakaza mu bandi; turashaka gukomereza uru rugendo iwacu mu miryango, iwacu muri za diyosezi dukomokamo, iwacu mu bihugu duturukamo, iwacu ku migabane tuvukaho!

Twahimbawe muri Yezu Kristu uri hagati muri twe, none rero dushakashake amahoro n'amizero muri Yezu Kristu.

Muri uru rugendo, buri wese yahawe ubukungu n'impamba, ntimugire ubwoba, buri wese muri twe aragijwe ikimenyetso cy'amizero. Twakiriwe mu gihugu cy'u Rwanda, mu mizero yo kurema umuryango umwe, niyo mpamvu tugiye gupfunyikira buri wese impamba y'ikimenyetso cy'Abanyarwanda. Turakoresha ikimenyetso cy'imbuto, kuko na Yezu yakoresheje imbuto. Nubwo Yezu yakoreshe imbuto y'umutini, twe turakoresha imbuto y'amasaka. Mu kinyarwanda imbuto y'amasaka isobanura ibyishimo, amahoro n'isangira. Turagabira buri gihugu, buri mugabane iyo mbuto. Duhamagariwe kuzayijyana iwacu, kugira ngo tuzayibibe dushyira mu bikorwa ibyo twungutse, maze yere imbuto nyinshi (Mt 13, 8). Rero buri wese abe imbuto, azabe nka ya mbuto ya Sinapisi ibibwa ari akabuto gato, igakura ikaba igiti kinini (Mt 13, 31-32; Mk 4, 30-32;Lk 13, 18-19).

Iyi mpamba turayibapfunyikira mu "AGASEKE", mu kinyarwanda agaseke kaboherwa kubika ubukungu no guhisha ibanga, bityo rero buri gihugu kirahabwa agaseke.

Dore ibihugu byitabiriye iri huriro dupfunyikiye iyo mpamba:

 

  1. Tanzania
  2. Burundi
  3. Nigeria
  4. Kenya
  5. Mozambique
  6. Uganda
  7. Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo
  8. Sudani y'Amajyepfo
  9. Benin
  10. Madagascar
  11. Umugabane wa Aziya
  12. Repubulika ya Afurika y'epfo
  13. Zambia
  14. Ethiopia
  15. Umugabane w'Uburayi
  16. Tchad
  17. Burkina Fasso
  18. Ghana
  19. Umugabane w'America
  20. Zimbabwe
  21. Namibia
  22. Côte d'Ivoire
  23. Rwanda
  24. Senegal

 

Iri huriro turangije ni icyiciro cy'urugendo rw'amizero ku isi, icyiciro gitaha cy'uru rugendo kizabera i Roma mu Butaliyani mu kwezi gutaha kwa 12, kizaba cyiganjemo urubyiruko rwo ku mugabane w'u Burayi. Tuzaha ubuhamya Abanyaburayi bw'ibyo twabonye mu Rwanda, tuzabashyira imbuto zeze hano muri iri huriro. Byumvikane ko Abanyaburayi nabo tuzabashyira imbuto y'amasaka.

 

Robert MAKUTA

 


Views: 8

Add comment