Urugendo Nyobokamana rw'Amizero i Kigali 14-18 Ugushyingo 2012

Teze, Urubyiruko 23/10/2017

Mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko   mu rugendo rw’ubuzima Kiliziya Gatolika   mu Rwanda ifatanije n’Umuryango wa Teze   (Communaute de Taizé), n’amatorero ya gikristu, barategura ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko i Kigali guhera 14-18 Ugushyingo 2012. “ Urugendo Nyobokamana rw’Amizero ku isi".   Iryo huriro   rizakira urubyiruko   hagati   y’ibihumbi birindwi n’umunani.

1) Igitekerezo cyo kugira ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko i Kigali

Mu 2008 i Nairobi muri Kenya habereye ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko riteguwe n’Umuryango wa Teze na Kiliziya muri Kenya. Hagiyeyo abanyarwanda bagera kuri 260. Kubera amahano yabaye mu Rwanda abanyamahanga benshi baba bafite amatsiko y’ubuhamya bw’abanyarwanda ku byababayeho. Abenshi bumva abanyarwanda 260 bataboneka mu ihuriro nk’iryo. Abandi bakumva Abanyarwanda barihebye badashobora kugera aho abandi bari. Ni muri urwo rwego benshi mu bari baje mu ri iryo huriro bifuzaga kuvugana n’abayarwanda. Abari bategeguye iryo huriro, bishimiye cyane iryo tsinda ry’Abanyarwanda cyane ko bibwiraga ko abanyarwanda bihebye nta mizero bakifitemo.
Aha twababwira ko Umuryango wa Teze akenshi wibanda ku bihugu byagiye bigira ibibazo mu mateka ya vuba byaba ibya politiki cyangwa iby’ubukungu. Ni uburyo urubyiruko rw’isi yose ruzaba ruje kwihanganisha urubyiruko rwo mu Rwanda.
Twibutseko mu mahuriro mpuzamahanga Umuryango wa Teze wagiye utegura iry’i Nayirobi muri Kenya ryari irya mbere muri Afrika. Uretse amahuriro yo ku mugabane w’Uburayi yatangiye kubaho mu 1978, amahuriro mpuzamahanga yatangiye kubaho mu mwaka wa 2005 :
- 2005 :Indonésie Yogyakarta
- 2006 :Inde, Calcutta
- 2007 :Bolivie, Cochabamba
- 2008 :Kenya, Nairobi
- 2010 :Philippines, Manille
- 2010 :Chili, Santiago du Chili9
- 2012 : Rwanda, Kigali

Ihuriro ry’i Kigali 2012 rizaba ari irya kabiri ribereye ku mugabane wa Afrika. Nyuma y’i huriro ry’i Nayirobi abafurere b’i Taizé banyuze mu bihugu byaryitabiriye ngo barebe icyo ryamaze. Igihe bari mu Rwanda bashingiye kukuba u Rwanda rwaritabiriye cyane ihuriro rya Nayirobi bagize igitekerezo cyo kugira ihuriro mpuzamahanga i Kigali 2012.
Bitutrutse ku kamaro babonye amahuriro y’urubyiruko agira, mu nama yabo Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bemeje ko Kiliziya mu Rwanda yakwakira ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko yategura ifatanije n’Umuryango wa Taizé, hari kuwa 14/12/2010. Bashinga Komisiyo Ishinzwe Iyogezabutumwa mu Rubyiruko (Commission Episcopale pour la Pastorale des Jeunes) kubikurikirana.
Mu ihuriro ryabereye Rotterdam ku itariki 28/12/2010 Hatangazwa ku mugaragaro ko ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko 2012 rizabera i Kigali mu Rwanda 14-18/11/2012.

2) Akamaro k’ihuriro ry’i Kigali

Iri huriro rigamije gufasha urubyiruko mu nyota rufite yo kumenya Imana. Iri huriro rirahamagarira urubyiruko kumenya gusesengura ibimenyetso bigaragaza amizero mu bihe turimo, n’aho tuba. Iri huriro rikangurira urubyiruko kumva ko rufite inshingano zo kuba abubatsi b'amahoro n’ukwizera muri Kiliziya cyangwa mu Itorero no mu bantu muri rusange.
Iri huriro rizaba umwanya wo kuzirikana ku bwiyunge n’ubusabane hagati y’abantu. Gushyigikira ubufatanye no gutabarana hagati y’abatuye isi. Gushishikariza abato kwigiramo amizero yo kubaho no gukwirakwiza ayo mizero aho baba aho batuye. Ibyo bakabishobozwa no gukora baharanira ko isi irushaho kuba nziza no kunogera umuremyi.
Ni umwanya ku rubyiruko rwacu ndetse no ku miryango izakira urubyiruko wo kugaragaza ko u Rwanda rutazimye ko rufite icyizere cyo kubaho nk’igihugu nyuma ya Jenoside y’Abatutsi yo 1994.
Ni umwanya nanone wo kugaragaza umuco mwiza w’Abanyarwanda wo kwakira abaje babagana. Bazigira ku bandi ibyiza byinshi kandi uko bazaba bakora uko bashoboye ngo bagaragaze isura nziza y’u Rwanda bazaba bari kwitoza ibintu byiza. Ishyaka tuzashyira mu kwitegura ni imyitozo yo gutegura n’ibindi.
- Guhimbaza Kristu, we Soko y'amahoro n'ubwiyunge, dusenga, turirimba, tuzirikana mu mutuzo, kandi twungurana ibitekerezo n’urundi rubyiruko ku bijyanye n’ukwemera.
- Kumenyana n'abantu bo mu mico inyuranye y'ahandi no kumenya uko babaho.
- Gusobanukirwa Kiliziya/Itorero nk'umusemburo w'ubumwe n'ubusabane mu bantu.
- Kwakirwa mu miryango.

3) Imyiteguro

a) Abo tuzakira

Turateganya gutumira urubyiruko ruturutse mu mpande zose z’u Rwanda no mu bihugu binyuranye by’isi. Bakomoka muri Kiliziya no mu matorero ya gikristu.
Tuzatumira cyane cyane urubyiruko rwo mu bihugu byo mu kerere dutuyemo, muri Afrika muri rusange ndetse no ku yindi migabane y’isi. Byumvikane ko abenshi basaga icyakabiri cy’abazaza muri iryo huriro ari abanyarwanda.
Turateganya ko hazaza hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani by’urubyiruko rufite hagati y’imyaka cumi n’umunani na mirongo itatu.
Biteganijwe ko bahagera kuwa gatatu 14/11/2012 guhera saa kumi n’imwe zo mu gitondo bagataha ku cyumweru 18/11/2012 guhera saa sita. Bikurikije uburyo bwo kugenda bunyuranye buzaba buhari, (avions, bus)
Abaturuka ku yindi migabane bifuje kuza mbere ngo babanze bamenye u Rwanda ( Semaine d’immersion).
Urubyiruko ruzakirwa mu ngo z’abakristu n’abandi bafite ubushake. Tuzarwakira mu mu maparuwase anyuranye yo mu mujyi wa Kigali( Arikididiyosezi ya Kigali) no mu nkengero zawo, amaparuwase yo muri Diyosezi ya Kabgayi( Gihara, Kamonyi, Musambira, Gitarama na Kabgayi) ndetse na Diyosezi ya Kibungo (Rwamagana) byoroshye kugeramo kandi mu gihe kitarenze isaha.

b) Ahantu

Ibikorwa by’Ihuriro bizakorerwa ahantu habiri :
- Mbere ya saa sita urubyiruko ruzajyaruhurira aho rwakiriwe. Muri santarali, Sikilisare cyangwa
Se kuri paruwase. Bazajya basangira isengesho ( Misa aho bishoboka), n’urubyiruko n’abakristu batuye aho nyuma basure ibikorwa, ahantu hagaragaza amizero y’abahatuye.

- Saa sita urubyiruko rwose ruzajya ruhurira Gikondo-MAGERWA ahasanzwe habera imurika
Gurisha (exposition). Bafate ifunguro rya saa sita bagire isengesho n’ibiganiro mu matsinda.
Bakurikizeho ifunguro rya nimugoroba n’isengesho hanyuma batahe.

c) Gahunda duteganya

Iminsi itanu y’ihuriro ry’i Kigali 14-18/11/2012

Umunsi wa mbere : Kuwa gatatu tariki ya 14/11/2012

Saa moya – saa sita (07h00 – 12h00) : Kwakira Urubyiruko, kubatwara mu maparuwasi azabacumbikira.
Nyuma ya saa sita : Kuva mu maparuwasi bagana i Gikondo (MAGERWA).
Saa kumi n’imwe (17h00) : Ifunguro ryo ku mugoroba hanyuma isengesho rusange.
Saa moya na 45 (19h45) : Gusubira mu maparuwasi, buri wese mu muryango wamwakiriye.

Umunsi wa kabiri : Kuwa kane, tariki ya 15/11/2012

- Saa mbiri (8h00) : Isengesho rya mu gitondo muri paruwasi zizabakira rikurikirwa na gahunda yo mu gitondo : “ Gusura no guhura ibigaragaza ukwizera aho abantu batuye
Ni ugusura ibikorwa no kuganira n’abantu.
- Saa tanu (11h00): Guhaguruka mu maparuwasi cyangwa amasantarali bajya i Gikondo(MAGERWA)
- Saa Sita (12h00) : Ifunguro rikurikirwa n’isengesho rusange (harimo gusoma Ijambo ry’Imana, indirimbo zifasha kuzirikana, no guceceka bakazirikana)
- Nyuma ya saa sita : Kuganira ku Ijambo ry’Imana, kungurana ibitekerezo mu matsinda mato ku ngingo zinyuranye (Inyigisho, kuganira ku mico inyuranye)
- Saa kumi n’imwe (17h00) : Ifunguro ryo ku mugoroba hanyuma isengesho rusange.
- Saa moya na 45 (19h45) : Gusubira mu maparuwasi, buri wese mu muryango wamwakiriye.

Umunsi wa gatatu : Kuwa gatanu, tariki ya 16/11/2012

Umunsi wa kane : Kuwa gatandatu, tariki ya 17/11/2012

Umunsi wa gatanu : Kuwa cyumweru, tariki ya 18/11/2012

- Saa mbiri (8h00) : Guhimbaza icyumweru mu maparuwasi n’amasantarali yabakiriye.
- Saa Sita (12h00) : Gutaha.

Views: 207

Add comment