YEZU KRISTU NIWE SOKO Y'AMIZERO


Teze 23/10/2017

Umunsi wa kabiri w'ihuriro rya Teze mu Rwanda, Urugendo Nyobokamana rw'Amizero ku isi, waranzwe n'ibikorwa binyuranye, by'umwihariko, abari mu ihuriro bakiriye Nyiricyubahiro Myr Thaddée Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba n'Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo. Ibyishimo byari igisagirane igihe bakiriye Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Nyakubahwa Jean Philbert Nsengimana.

Mu butumwa yashyikirije abitabiriye iryo huriro, mu izina ry'Abepiskopi no mu izina rya Kiliziya yose y'u Rwanda, Myr Ntihinyurwa yahaye ikaze abashyitsi bose, abasaba kwisanga nk'abari iwabo, ashimira Abafurere ba Teze bateguye iri huriro, ashimira imiryango n'ingo z'Abakristu zakiriye urubyiruko ruturutse impande zose, muri diyosezi z'u Rwanda, mu bihugu duturanye, hirya no hino muri Afurika no mu bihugu bya kure yayo, asaba ko ubucuti buzavuka hagati y'abashyitsi n'abagize imiryango yabakiriye bwazarama, bityo bazajye bagaruka kenshi na nyuma y'ihuriro.

Myr yasabye urubyiruko ko uru rugendo nyobokamana rw'amizero kwisi rubabera imbarutso yo gusubira ku isoko nyakuri y'amizero, Yezu Kristu, nuko bavome ituze, amahoro n'umunezero.

Nyakubahwa Ministiri w'Urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana, waje gusura abitabiriye iri huriro yabashishikarije kwishimira muri Yezu Kristu, asaba ko iri huriro ryitwa irya mbere mu Rwanda ariko ntiribe irya nyuma, nuko ashimira Abafurere ba Teze hamwe na Kiliziya, kimwe n'abandi bose bagize uruhare mu gutegura iri huriro. Yasabye urubyiruko kugira ubushake bwo gukoresha imbaraga bafite kugira ngo babere igisubizo ibibazo birwugarije. Yaragize ati :

 

  • Mube urubyiruko rusobanutse, urubyiruko rujijutse kandi ruharanira ku minuza mu myigire yarwo kugirango ruzagire ejo hazaza heza;
  • Mube urubyiruko ruharanira kugira ubuzima bwiza, kuba heza no kurengera ibidukikije;
  • Mube urubyiruko rukunda igihugu, urubyiruko rutanga umusaruro kandi rukagira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu;
  • Mube urubyiruko ruzi kandi rutinya Imana, urubyiruko ruharanira amahoro ya buri muntu ku giti cye n'amahoro ya mugenzi wawe, urubyiruko ruzi akamaro k'ubuzima bwa Roho;
  • Mube urubyiruko ruharanira guhanga udushya, kandi rukoresha ikorana buhanga kugirango rugere ku iterambere ryihuse mu mucyo.

 

Ubwo butumwa bwose bwatanzwe mu gihe cy'isengesho rya Teze, urubyiruko rwicaye mu ituze, nyuma y'isengesho gahunda yakomereje mu biganiro binyuranye byabereye mu matsinda mu Kigo cy'Urubyiruko cya Gatenga, mu gihe abatarashoboye kwitabira ibyo biganiro bakoze igitaramo ndangamuco, abantu banyuranye berekana ibyiza bitatse umuco wabo mu ndirimbo n'imbyino zisingiza Imana cyangwa zirata ibyiza bafiteho umwihariko.

 

Robert MAKUTA

 


Views: 10

Add comment