Kiliziya 23/10/2017
Kuri iyi tariki ya 08 turi guhimbaza Yubile y’imyaka 25 asuye u Rwanda ndetse n’abahawe ubusaserdoti na we bagahimbaza Yubile y’imyaka 25 bahawe ubusaserdotina Mutagatifu Yohani Pawulo II hakaba harimo Abepiskopi 2: Uwa Diyosezi ya Kibungo ndetse n’uwa Diyosezi ya Ruhengeri. Uwo munsi mukuru wahimbarijwe I Mbare, muri Diyosezi ya Kabgayi, Paroisse Kabgayi, aho Papa yageze akanasiga urwibutso rw’ikigo cy’urubyiruko; ubu hakaba harerererwa n’abana b’imfubyi.
Abepiskopi bitabiriye iyo mihango ba Kiliziya:
Abandi bahimbaje Yubile y’imyaka 25 bahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti na Mutagatifu Yohani Pawulo II
Abayobozi mu nzego za Leta
Abasaserdoti bitabiriye bari bageze kuri 75, Abihayimana (Abafurere n’ababikira) bagera kuri 80 n’abafaratiri ba Diyosezi ya Kabgayi. Abanyeshuri biga muri Cite Nazareth bagera kuri 596, Abahize, Ababyeyi babo ndetse n’abakristu ba Paruwasi ya Kabgayi na Gitarama bari baje gufatanya na Kiliziya guhimbaza uwo munsi.
Kuri uwo munsi kandi hahawe amasakramentu: Batisimu, Ukaristiya ya mbere n’Ugukomezwa bamwe mu bana biga muri icyo kigo.
Dore uko gahunda yari iteye:
10h00: Igitambo cya Misa (Nonce Apostolique)
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida wa CEPR
Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo akaba yarahawe ubusaserdoi na
Papa Yohani Pawulo II
Nyuma y’igitambo cya Misa hahawe umugisha ishusho ya B. Mariya nk’urwibutso rwa Jubile y’imyaka 25 Papa asuye u Rwanda akaba yarubatse n’ikigo cyamwitiriwe
13h00 : Ibirori mu nzu mberabyombi ya Cité de Nazareth
14h45 : Kwakira abashyitsi